urukiko rwisumbuye rwa huye ruri ngoma
Transcrição
urukiko rwisumbuye rwa huye ruri ngoma
RCA 0142/14/TGI/HYE URUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE RURI NGOMA RUHABURANISHIRIZA IMANZA MBONEZAMUBANO KU RWEGO RW’UBUJURIRE RUKIJIJE URUBANZA RCA0142/14/TGI/HYE KU WA 10/3/2015 MU BURYO BUKURIKIRA : ----------------------------------------------------------HABURANA : ABAREGA:1.MUKAKARARA Marie Claire,wavutse mu 1963,mwene Kimonyo Syldio na Nyandwi Veronique,atuye mu mudugudu wa Rukeri,akagali ka Ruhango,umurenge wa Gisozi,akarere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali. 2.KAMIRINDI Thomas,wavutse mu 1962,mwene Kimonyo Syldio na Nyandwi Veronique,atuye mu mudugudu wa Rukeri,akagali ka Ruhango,umurenge wa Gisozi,akarere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali. 3.KABANDANA Fredarc,wavutse mu 1959,mwene Kimonyo Syldio na Nyandwi Veronique,atuye mu mudugudu wa Rukeri,akagali ka Ruhango,umurenge wa Gisozi,akarere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali. UREGWA:NIYOYITA Béata,wavutse mu 1973,mwene Nkundabagenzi na Uwizeyemungu Patricie,atuye mu kagali ka Kigarama,umurenge wa Kibirizi,akarere ka Gisagara,intara y’Amajyepfo. ABAGOBOKESHEJWE: 1.NKIKABAHIZI Ferdinand,wavutse mu 1977,mwene Ntawugayumugabo Fidele na Mukamusoni Stephanie,atuye mu mudugudu wa Agasharu,akagali ka Gatobotobo,umurenge wa Mbazi,akarere ka Huye,intara y’Amajyepfo. 2.RUTAGENGWA Etienne,wavutse mu 1982,mwene Ndimubanzi Joseph na Niyonsaba Clotilde,atuye mu mudugudu wa Nyarurama,akagali ka Kagarama,umurenge wa Kicukiro,akarere ka Kicukiro,Umujyi wa Kigali. 3.NSANZIMANA Jean Damascène mwene Hakizimana Jean Baptiste na Mukankusi Daphrose,atuye mu mudugudu wa Nyarigina,akagali ka Gatoki,umurenge wa Kibirizi,akarere ka Gisagara,intara y’Amajyepfo. 1 RCA 0142/14/TGI/HYE 4.MANIRAHO Sigifroid mwene Ngendambizi na Ntabomvura Emeritha,atuye mu mudugudu wa Nyarigina,akagali ka Gatoki,umurenge wa Kibirizi,akarere ka Gisagara,intara y’Amajyepfo. 5.BIGIRIMANA Théogène,wavutse mu 1972,mwene Bigirimana JMV na Nyirangendo,atuye kagali ka Zivu,umurenge wa Save,akarere ka Gisagara,intara y’Amajyepfo. 6.HATEGEKIMANA Bertin,wavutse mu 1969,mwene Hategekimana Merchior na Kamanzi Bernadette,atuye mu mudugudu wa Kaneke,akagali ka Gatoki,umurenge wa Kibirizi,akarere ka Gisagara,intara y’Amajyepfo. 7.MUGWANEZA Alphonse,wavutse mu 1982,mwene Mvuyekure Joseph na Niyitegeka Bernadette,atuye mu mudugudu wa Ubumwe,akagali ka Tabaro,umurenge wa Kimisagara,akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali. IKIREGERWA:Kujuririra urubanza RC0062/13/TB/NRA rwaciwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Ndora kuwa 30/6/2014. IKIBURANWA:Gutesha agaciro ubugure no gusubizwa isambu yacu yagurishijwe na Niyoyita Béata n’indishyi. I. IMITERERE Y’URUBANZA 1.Mukakarara Marie Claire,Kamirindi Thomas na Kabandana Fredarc bareze Niyoyitaba Béata,basaba urukiko rw’ibanze rwa Ndora gutesha agaciro ubugure no gusubizwa isambu yabo yagurishijwe na Niyoyita Béata n’indishyi,urubanza bagobokeshejemo Nkikabahizi Ferdinand,Rutagengwa Etienne,Nsanzimana Jean Damascène,Maniriho Sigfroid,Bigirimana Théogène,Hategekimana Bertin na Mugwaneza Alphonse;uru rukiko rw‘ibanze muri uru rubanza RC0062/13/TB/NRA rukaba rwaremeje agaciro k’ubugure ariko ntacyo rwemeje ku ndishyi zari zaregewe. 2.Nkikabahizi Ferdinand mu gusobanuza urubanza RC0062/13/TB/NRA yasabye ko we na bagenzi be bagenerwa indishyi bari basabye,urukiko rubagenera Frws2.100.000,ziryozwa Mukakarara Marie Claire na bagenzi be,aba bakaba barajuririye iyi mikirize. 2 RCA 0142/14/TGI/HYE 3.Mu iburanisha ryo ku wa 22/01/2015 n’iryo kuwa 26/02/2015,abarega bahagarariwe na Me Hakizimana John,Niyoyitaba Béata;uregwa yiburanira,abagobokeshejwe Nkikabahizi Ferdinand,Maniriho Sigfroid,Bigirimana Théogène,Hategekimana Bertin na Mugwaneza Alphonse bunganiwe na Me Habineza Jean Paul,uyu ahagarariye Rutagengwa Etienne,Nsanzimana Jean Damascène. II.IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO A. Ese igihe cyo kujurira cyarubahirijwe ? 4.Me Habineza yavuze ko urubanza rwaciwe kuwa 30/6/2014,rurasobanuzwa ariko itariki rwajuririweho batayizi. 5.Me Hakizimana yavuze ko igihe cyo kujurira basanze urubanza rurimo amakosa,bayakosoza kuwa 11/7/2014 rucibwa kuwa 16/9/2014,bajuririra kuwa 01/10/2014,bashingiye ku ngingo ya 154al.2CPCCSA. 6.Urukiko rurasanga urubanza rujuririrwa rwaraciwe kuwa 30/6/2014,rusobanurwa kuwa 03/7/2014,kuwa 11/7/2014 rusabirwa ikosorwa,iri ibyarivuyemo bisomwa kuwa 16/9/2014,ubujurire bushikirizwa uru rukiko kuwa 01/10/2014,iri jurira rikaba ryarakozwe mu buryo no mu gihe giteganywa n’ingingo ya 154 y‘itegeko n°21/2012 ryo ku wa 14/6/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano,iz’ubucuruzi,iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nkuko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu,dore ko ighe ntarengwa cyo kujurira kingana n’ukwezi kumwe giteganywa n’ingingo ya 163 y’iri tegeko cyabazwe kuva kuwa 16/9/2014. B.Ese Mukakarara yaba yaratanze ikirego mw’izina rya bagenzi be nta bubasha abifitiye ? Ese mu rubanza rusobanura urundi,indishyi zagennwe mu buryo buteganywa n‘amategeko ? 7.Me Habineza yasabye ko kugira ngo ikirego cya Mukakarara na bagenzi be cyakirwe,yagaragaza ko Kamirindi Thomas na Kabandana F. babimuhereye ububasha. 8.Me Hakizimana yavuze ko kuba ikiregerwa ari isambu y’umuryango. 3 RCA 0142/14/TGI/HYE 9.Urukiko rurasanga kuba abarega bemeza ko isambu yagurishijwe bayisangiye byumvika ko icyaregewe atari inyungu bwite ya Mukakarara Marie Claire ahubwo ari inyungu basangiye,aba Kamirindi Thomas na Kabandana F. badahakana bityo bitari ngombwa ko bagomba kubimuhera ububasha bwo kugaruza ibyabo. C.Ishingiro ry’ubujurire n’iry’indishyi zagennwe mu rubanza RC0088/14/TB/NRA. 10. Me Hakizimana yavuze ko Niyoyita Béata yiyandikiye irage aryitirira umubyeyi w’abarega,niba abagobokeshejwe bakomeza kuyifashisha nk’ikimenyetso,abarega bayiregera nk’inyandiko mpimbano hashingiwe ku ngingo za 46-61 z’itegeko n°15/2004 ryo ku wa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo,abayikoresha bakazana umwimerere w’iyo nyandiko y’irage,urukiko rukazafata icyemezo rushingiye ku nyandiko ya police. 11.Me Habineza yavuze ko Niyoyita ariwe wagaragaza iyo nyandiko naho uyu Niyoyita Béata yavuze ko yayihaye Damascène wagobokeshejwe mu rubanza,Mugwaneza Alphonse yavuze ko yayihaye Maniraho Sigfild baguze. 12.Me Hakizimana yavuze ko umwimerere ugomba kuzashikirizwa urukiko. 13.Iburanisha risubukuwe ngo inyandiko y’irage y’umwimerere ishikirizwe urukiko,Niyoyita Béata yavuze ko yayihaye Mugwaneza Alphonse,uyu avuga ko Niyoyita yamuhaye fotokopi naho uyu Niyoyita avuga iyo nyandiko ntayo afite,ko Mugwaneza yagiye kuyifotoza ntiyayigarura. 14.Me Hakizimana yavuze ko mw’uburanisha ryari ryaherutse abari bagobokeshejwe bari biyemeje kuyizana aribo bayibazwa naho Me Habineza avuga ko baburana mu rukiko rw’ibanze iyo nyandiko yarifitwe n‘uwunganiraga Mukakarara. 15.Me Hakizimana yavuze ko uwari yiyemereye ko afite iyo nyandiko atayigaragariza urukiko kandi bacyifuza kuyiburanisha,hashingiwe ku ngingo za 50,51 y’itegeko ry’ibimenyetso,iyo nyandiko itatangwaho ikimenyetso. 4 RCA 0142/14/TGI/HYE 16.Niyoyita yemeje ko iyo nyandiko y’irage ariwe wayihimbiye,asobanura ko yemera kuba yaragurishije isambu y’abandi kandi abisabira imbabazi bityo yasubiza amafaranga yahawe n’abo yagurishije. 17.Mugwaneza yavuze ko iyo sambu yayiguze Frws100.000 ayigurisha Maniraho ku Frws1.200.000,Niyoyita avuga ko yasubiza uyu yagurishije Frws100.000. 18.Bigirimana Théogène yavuze ko aho hantu hagenda hazamura agaciro bityo nawe yahabwa agaciro k’iki gihe nawe akabasha gusubiza uwo baguze,Hategekimana yavuze ko atakwemera gusubizwa ayo yatanze kuko igiciro cyazamutse kimwe na Mugwaneza wemeza ko yahateye ishyamba,Nkikabahizi asaba ko Niyoyita yamusubiza agaciro,Maniraho avuga ko agaciro yaguze ubwo butaka kangana na 1.200.000Frws mu mwaka w’i 2011 atariko gaciro k’ubu ahubwo abona ubwumvikane hagati y’abarega n’uregwa kuko igurishwa ryari ryarabanjirijwe n’amatangazo,ubu bakaba bashaka kwisubira kuko agaciro ku butaka bwagurishijwe kiyongereye. 19.Me Habineza yibukije ko Niyoyita yemeye kuba yarahimbye iyo nyandiko,abarega bagombye kubanza kuyiregera ahubwo bashaka kugaruza ubwo butaka,asaba ko ingingo ya 310CCLIII yakubahirizwa,uretse Niyoyita;n’abarega bakwiye kwishyura agaciro k’ubutaka,abagobokeshejwe akaba aribo bagenerwa indishyi zingana na Frws2.000.000. 20.Me Hakizimana yavuze ko abagobokeshejwe ahubwo aribo bakwiye kuryozwa indishyi zingana na Frws400.000.Yakomeje yemeza ko Niyoyita afitanye isano n’abarega,anasobanura ko mu rubanza rusobanura,urukiko rwarengereye ibiteganywa n’ingingo ya 154CPCCSA,rugena indishyi. 21.Niyoyita yavuze ko ari umwuzukuru wa Véronique. 22.Maniraho avuga ko aho hantu haguzwe mu buryo bukurikije amategeko,ku mugaragaro ni nako habarujwe,Bigirimana yasabye indishyi z’akababaro zingana na Frws400.000 y’ingendo no gusiragira mu rubanza,Hategekimana yasabye abarega indishyi zingana na Frws500.000 kuko asiragizwa,akabuzwa gukora kandi arya aruko yakoze,Mugwaneza yasabye indishyi zingana na Frws800.000 kuko ava Kigali kandi agateshwa umurimo we. 5 RCA 0142/14/TGI/HYE 23.Me Habineza yasabye urukiko gushingira ku ngingo za 44CCLII,326CCLIII,iya 29 y’iteka rya Minisitiri kw’iyandikwa ry’ubutaka,izo nyandikomavo zitavanwaho dore ko abarega basinye kuri iyo nyandiko bakaba batanagaragaza ko ari impimbano,asaba indishyi zingana na Frws3.600.000 nkuko zasobanuwe mu mwanzuro ndetse bashaka ubutaka bagasubiza buri umwe mu baguze, igiciro cyabwo. 24.Me Habineza yavuze ko Nkikabahizi yakoshoje ku ndishyi yasabye ariko urukiko rwibagirwa kuzigena. 25.Me Hakizimana yavuze ko inyandikomvaho bitwaza ku batunze ubutaka zitateshwa agaciro dore ko ataricyo baregeye kandi ntazo babonye muri uru rubanza. 26.Urukiko rurasanga inyandiko yo kuwa 15/11/2004 Niyoyita Béata yita iy’irage rya Nyandwi Voronika,inyandiko yemeza ubwe ko yahimbye azi neza icyo ashaka kugeraho mu nyungu ze bwite,ukwemera ubu buriganya gufatwa nk’ikimenyetso cyemeza uruhare rwe,kumutsindisha nkuko biteganywa n’ingigo y’i 110 y’itegeko n°15/2004 ryo ku wa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo,iyi myitwarire ye atayigira urwitwazo ngo abo yagurishije isambu baharenganire dore ko ari ihame ko ntawitwaza uburiganya cyangwa uburyo bwo butanoze yagambiriye bityo ngo bumuheshe uburenganzira ubwo aribwo bwose nkuko bivugwa mu kilatini ko:«Nemo auditur propriam tirpitudem allegans» bisobanura mu gifaransa ko:«Nul ne peut invoquer sa propre tirpitude ». 27.Uretse uru ruhare rwa Niyoyita rumaze kugaragazwa,iyi nyandiko y’irage igaragaza ko yasinyweho na babiri mu barega aribo Kamirindi Tomasi na Mukakarara,aba nubwo bavuga ko uyu Niyoyita Béata;umwuzukuru wa Nyandwi Voronika yagurishije isambu yabo batabimuhereye uburenganzira,nubwo bavuga ko batemera iri rage naho bavugiye ko bayiregera nk’inyandiko mpimbano bakomeje gusaba abagobokeshejwe kuba aribo bayigaragaza mu gihe uyu Niyoyita Béata atigeze agaragariza urukiko ikimenyetso kirwemeza uwo yayihaye muri aba bagobokeshejwe kuko baguze nawe isambu kandi zari inshingano ze kubigaragariza ukuri nkuko biteganywa n’ingingo ya 3 y’itegeko n°15/2004 ryo kuwa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso 6 RCA 0142/14/TGI/HYE mu manza n’itangwa ryabyo,bityo kuregera inyandiko mpimbano ntaho urukiko rwahera rubisuzuma. 28.Kuba iyi nyandiko y’irage imaze kuvugwa mu gika kibanziriza iki,iriho umukono wa Kamirindi Tomasi n’uwa Mukakarara,aba nk’abarega,nta kindi bakoze ngo iteshwe agaciro bityo urukiko rubihereho rwemeza ko Niyoyita Béata yagurishije isambu atabifitiye uburenganzira ndetse n’abaguze babikoze mu buriganya(de mauvaise foi),inyandiko zitandukanye z’ubugure zikaba zarashirwagaho umukono n’abayobozi b’inzego z’ibanze,ibi bikaba byarakurikiwe n’ibaruza ry’ubutaka bwaguzwe mu buryo bumaze kuvugwa ndetse ababuguze bakagirana na Leta y’u Rwanda amasezerano y’ubukode burambye kuri ubu butaka,aya kaba atagaragajwe ko anengwa hamwe n’ibyagaragajwe haruguru byose ntaho urukiko rwahera rutesha agaciro ubugure bw’isambu yagurishijwe n’uyu Niyoyita Béata ahubwo aya masezerano afatwa nk’itegeko hagati yabo kandi bagomba kuyubahiriza nkuko biteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko n°45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano,bityo buri umwe mu bagobokeshejwe agumana uburenganzira bwe kw’isambu atunze ikomoka ku bugure na Niyoyita Béata. 29.Kuba Mukakarara Marie Claire,Kamirindi Thomas na Kabandana Fredarc mu kugobokesha Nkikabahizi Ferdinand,Rutagengwa Etienne,Nsanzimana Jean Damascène,Maniriho Sigifiridi,Bigirimana Théogène,Hategekimana Bertin na Mugwaneza Alphonse,barakomeje gushora buri umwe muri aba mu manza bimaze kugaragazwa ko nta mpamvu zishingiyeho,baravukije buri umwe akazi ke,buri umwe agashaka avoka umufasha mu mategeko,bagomba kubiherwa buri umwe indishyi zingana na Frws400.000,aya agennwe mu bushishozi bw’urukiko kuko uretse Bigirimana,ayo buri umwe yasabye rwasanze ari ikirenga. 30.Urukiko rwasanze indishyi zingana na Frws2.100.000 yagennwe n’urukiko mu rubanza RC0088/14/TB/NRA rwaciwe kuwa 03/7/2014 ubwo Nkikabahizi Ferdinand yasobanuzaga urubanza RC0062/14/TB/NRA,zaragenwe mu buryo bunyuranyije n’ingingo ya 154 y‘itegeko n°21/2012 ryo ku wa 14/6/2012 ryerekeye 7 RCA 0142/14/TGI/HYE imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano,iz’ubucuruzi,iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nkuko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu,ko: «Ibirego bisaba gukosora imyandikire y’icyo bibeshyeho cyangwa gusobanura urubanza rwaciwe mu buryo butumvikana cyangwa mu buryo bushobora mu buryo bunyuranye biburanishwa mu muhezo ababuranyi batongeye kuvuguruzanya kandi nta gihinduwe ku byerekeye uwatsinze urubanza,isobanurampamvu y’uko ibintu byagenze n’uko amategeko abiteganya byemejwe n’urukiko....»byumvikana ko urukiko rw’ibanze rwa Ndora rugena izi ndishyi rwahinduye icyemezo rwari rwarafashe,ibi binyuranyije n’iyi ngingo y’itegeko ndetse n‘ibyemejwe n’Urukiko rw’ikirenga1kimwe n’abahanga mu mategeko ko urukiko rwaciye urubanza mu buryo budasobanutse cyangwa burimo urujijo,rushobora kurusobanura ariko rutageze aho rwagura,rugabanya cyangwa ruhindura uburyo rwakijijwe2 bityo izi ndishyi zikuweho. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO 31.Rwemeje kwakira ubujurire bwa Mukakarara Marie Claire,Kamirindi Thomas na Kabandana Fredarc kuko bwatanzwe mu buryo bukurikije amategeko ariko rubusuzumye rusanga bufite ishingiro kuri bimwe. 32.Rwemeje ko Mukakarara Marie Claire,Kamirindi Thomas na Kabandana Fredarc bafatanya guha Frws400.000 buri umwe mu bo bagobokesheje mu rubanza aribo Nkikabahizi Ferdinand,Rutagengwa Etienne,Nsanzimana Jean Damascène,Maniriho Sigifiridi,Bigirimana Théogène,Hategekimana Bertin na Mugwaneza Alphonse,yose hamwe ari Frws2.800.000 nkuko byagaragarijwe ishingiro haruguru. 33.Rwemeje ko indishyi zagennwe mu rubanza RC0088/14/TB/NRA zivannweho nkuko byagaragarijwe ishingiro haruguru. 34.Rukijije ko Mukakarara Marie Claire,Kamirindi Thomas na Kabandana Fredarc batsinzwe kimwe na Niyoyita Béata naho Nkikabahizi Ferdinand,Rutagengwa Etienne,Nsanzimana Jean Damascène,Maniriho 1 Urubanza RS/RECT002/09/CS-RCAA0062/08/CS rwaciwe n’Urukiko rw’ikirenga kuwa 09/9/2009 Il a été jugé que:«Toute juridiction qui a rendu une décision obscure ou ambiguë peut l’interpréter sans cependant étendre,restreindre ou modifier les droits qu’elle a consacrés» soma GASASIRA Ephrem,Procédure civile et commercial,Manuels de droit rwandais,1993,p.177 2 8 RCA 0142/14/TGI/HYE Sigifiridi,Bigirimana Théogène,Hategekimana Bertin na Mugwaneza Alphonse batsinze. 35.Rutegetse Mukakarara Marie Claire,Kamirindi Thomas na Kabandana Fredarc gufatanya guha Frws400.000 buri umwe mu bo bagobokesheje mu rubanza aribo Nkikabahizi Ferdinand,Rutagengwa Etienne,Nsanzimana Jean Damascène,Maniriho Sigifiridi,Bigirimana Théogène,Hategekimana Bertin na Mugwaneza Alphonse,yose hamwe ari Frws2.800.000. 36.Rutegetse zivannweho. ko indishyi zagennwe mu rubanza RC0088/14/TB/NRA 37.Rutegetse ko Nkikabahizi Ferdinand,Rutagengwa Etienne,Nsanzimana Jean Damascène,Maniriho Sigifiridi,Bigirimana Théogène,Hategekimana Bertin na Mugwaneza Alphonse buri umwe agumana uburenganzira akomora ku bugure bw’ubutaka bwakozwe na Niyoyita Béata. 38.Ingwate y’amagarama yatanzwe n’abarega ihwanye n’ibyakozwe muri uru rubanza. Ni uko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame none kuwa 10/3/2015 n’urukiko rwisumbuye rwa Huye rugizwe n’umucamanza waruburanishije afashijwe n’umwanditsi warwo. Umucamanza MBISHIBISHI Maurice Sé Umwanditsi TWAMBAJIMANA Eric Sé 9
Documentos relacionados
URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge Page | 1 URUKIKO
12.Urukiko rusanga kuba banki ya Kigali yari yabanje gushyira amafaranga agaragara kuri izo chèques kuri compte ya UWAMBAZA Aline zajyanwa muri compensation bagasanga zarakorewe opposition hanyuma ...
Leia maisJeandegasanagmail.com [email protected]
URUTONDE RW’ABAJYANAMA BAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA NGOMA
Leia mais