intego y`itorero ry`ukuri

Transcrição

intego y`itorero ry`ukuri
INTEGO
Y’ITORERO RY’UKURI
Mata, 2011
1
IJAMBO RY’IBANZE
Basomyi dukunda, tunejejwe no kubagezaho iyi nyandiko ngufi yerekana
“Itorero ry’ukuri n’intego zaryo”, dore ko ubu ryatwikiriwe na baringa y’ibisa
n’itorero, hagamijwe gushaka inyungu, abayoboke n’icyubahiro. Ingaruka
yabaye kuyoberwa Imana, abantu bamenya idini, bayoboka ibinyoma.
Ikigamijwe na none, ni ukongera ugukundisha abantu ibyavuzwe n’Imana
no kwerekana ingaruka nziza iba ku wumviye Imana; n’ishyano uyisuzuguye
abona; kuko Nyagasani akwifuriza ubwenge bwiza, ubuzima bwiza n’imico
myiza. “Inzira y’umukiranutsi ni ugutungana, kandi wowe utunganye ni wowe
uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe. Ni koko, Uwiteka Nyagasani mu nzira
y’amategeko yawe ni ho twagutegererezaga, imitima yacu yifuza izina ryawe
ndetse n’urwibutso rwawe. Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi
nzajya ngushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi, abaturage
bo ku isi biga gukiranuka.” (Yesaya 26:7-9)
Ibibazo by’ingenzi buri wese yakwifuza gusobanukirwa :
1.
Itorero ry’ukuri ni iki ?
2. Ryatumwe gukora iki ?
3. Ivugurura n’ubugorozi ni iki ?
Itorero ry’ukuri ni iki ?
Itorero ry’ukuri ni abantu bake cyangwa benshi, bahamagawe n’Imana
bakuwe mu bandi, kugira ngo bagire imico y’Imana, barengere ukuri kwayo.
“Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami,
ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe
ry’iyabahamagaye ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo
w’itangaza.” (1 Pet. 2:9)
“Kuko abo yamenye kera yabatoranyirije kera gushushanywa n’ishusho
y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene Se benshi. Abo yatoranije
kera yarabahamagaye. Kandi abo yahamagaye, yarabatsindishirije. N’abo
yatsindishirije, yabahaye ubwiza.” (Abaroma 8:29-30). “Kuko abatowe ari
benshi, ariko abatoranijwe bakaba bake.” (Matayo 22:14)
“Dore hazima Umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be
bazatwaza imanza zitabera. Umuntu azaba nk’aho kwikingira umuyaga,
n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, mu gicucu
cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:1-2)
“Itorero ni igihome cy’Imana n’umudugudu wayo w’ubuhungiro yashyize
mu isi yigometse. Ubuhemu bwose bwariturukaho, kwaba ari ukugambanira
uwacunguje ikiremwa muntu amaraso y’umwana we w’ikinege. Uhereye mbere
na mbere, abantu bakiranuka ni bo babaga bagize Itorero ry’Imana hano ku isi.
Mu bihe byose, Imana yahoranye abarinzi bayo bagiye batanga ubuhamya
bwiza mu gisekuru babaga barimo. Batanze ubutumwa bw’umuburo, kandi iyo
babaga bahamagariwe kurambika intwaro zabo (gupfa), abandi bahitaga
bacumubra ikivi cyabo. Imana yagiranye n’abo bahamya bayo isezerano rihuza
Itorero ryo ku isi n’iryo mu ijuru. Yoherezaga abamarayika bayo ngo bakorere
2
Itorero ryayo, kandi amarembo y’ikuzimu ntiyashoboye kugira icyo aritwara.”
(Conquérants pacifiques, p. 13)
Itorero ryatumwe gukora iki ?
Itorero ry’ukuri ribereyeho :
 Kwigisha ubukristo nyakuri
 Kwerereza amategeko y’Imana
 Gushyira mu bikorwa ibyo bizera
 Kugoboka abatishoboye
 Kuburira abanyabyaha no kubereka aho bakirira
 Kwerekana umuryango mwiza, ufite ubuzima n’uburere bwiza
 Kwerekana aho indwara zituruka, kuzīrinda no kuzivura
Ubukristo nyakuri
Ubukristo nyakuri burenze kubarirwa mu idini, kubatizwa cyangwa
guhazwa, kubahiriza imihango yo kubaha Imana, ahubwo “kuba umukristo, ni
ukwakira Kristo mu mibereho yawe, akagukoresha ibyo we yagakoze ari hano
ku isi. Imico yawe igahindurwa no kwihana no kwatura, bigatuma uva mu
mirimo y’umwijima n’ububata bwa Satani, abantu bose bakakubera
abavandimwe ukunda.
«imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri.uko
mwamenya ibyo Umwami ashima. » (Abefeso 5:9-10). «mwana w’umuntu we,
yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki: ni ugukora ibyo
gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicishije
bugufi.” (Mika 6:8).
“Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza? Cyangwa ngahebya amaso
y’umupfakazi? Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye, imfubyi ntibiboneho?
Ahubwo uhereye mu busore bwanjye yankuriye iruhande ndi nka se,
n'umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama. Niba hari uwo nabonye
wishwe no kubura umwambaro, cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa, niba
urukenyerero rwe rutampaye umugisha, kandi ntasusurutswe n'ubwoya
bw'intama bwanjye." (Yobu 31:16-20).
Amategeko n’urwibutso rw’Uwiteka ?
Nta gihugu cyangwa ishyirahamwe bishobora gutera imbere bitagira
amategeko. N’umuryango utagira amategeko usa n’utariho, kuko urangwa
n’akajagari n’igihombo. Imana na yo ifite amategeko cumi (Kuva 20:1-17).
Ishaka ko yumvirwa n’abatuye isi yose, kuko umutekano w’umuntu wese ari yo
ushingiyeho. Kwica rimwe muri yo ni ukurwanya ubutware bwayo no
kuyubahuka. Izi mpagarara z’uburyo bwose ziri ku isi ziterwa n’uko abantu
badatinya kwica amategeko y’Imana. Ikibabaje, ni uko abantu banga kumvira
amategeko y’Imana, bagashaka ko ayabo yumvirwa n’abantu n’Imana.
3
Muri Bibiliya, harimo amategeko y’uburyo bwinshi. Hariho ay’abantu,
agaragazwa n’imigenzo n’imihango ijyanye n’igihe babaga barimo. Hakabamo
aya Leta, yakoraga hakurikijwe ikirere n’uwayashyizeho. Hari ay’ibigereranyo :
ari yo y’ibitambo byashushanyaga Yesu ataravukira ku isi. Hari
ay’imbonezamubano, ayobora imico, imirire n’imyifatire y’abantu.
Hari n’amategeko cumi, yavuzwe n’Imana, yandikwa na Yo, iyaha
umuntu wese ku isi. Ayo ntahinduka, arera, ntasaza, ntavaho, azahoraho.
“Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu
mategeko kavaho.” (Luka 16:17)
“Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera,
rirakiranuka kandi ni ryiza.” (Abaroma 7:12). “Umuntu wese witondera
amategeko yose, agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose.” (Yakobo 2:10).
Urwibutso rw’Uwiteka
Amategeko yose arangana, ariko irya 4 n’irya 5 afite umwihariko.
Mu rya 4 dusangamo urwibutso rw’irema, ikimenyetso cy’Imana
n’isezerano ridakuka, naho mu rya 5 harimo isezerano ryo kurama (Abafeso
6:1). Ryerekana impamvu nyayo y’ishingiro ry’uburezi bwiza.
“Kuko mu minsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru, n’isi,
n’inyanja n’ibirimo byose…” (Itangiriro 2:1). “Nuko Abisirayeli baziririze Isabato,
bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka. Ni ikimenyetso
cy’iteka ryose hagati yanjye n’Abisirayeli. Kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka
yaremyemo ijuru n’isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.” (Kuva 31:1617).
Isabato ireba n’abanyamahanga. “Kandi abanyamahanga bahakwa
k’Uwiteka, bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be, umuntu
wese akeza Isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza
ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero, ibitambo
byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa, bitambiwe ku gicaniro cyanjye, kuko
inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” (Yesaya 56:6-7)
No muri iyi minsi y’imperuka, Isabato ifite agaciro, ndetse no mu bihe
by’intambara. “Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu
mezi y’imbeho cyangwa ku Isabato.” (Matayo 24:20)
Amategeko yavuyeho ni ayahe ?
Yesu amaze gupfira ku musaraba, ibigereranyo byose byerekeye ku
murimo we wo gucungura byavuyeho. Byari bigizwe n’imigenzo, imihango,
ibitambo n’iminsi mikuru.
“…igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho
kurubamba ku musaraba. Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite
ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru, ku bw’umusaraba.”
(Abakolosayi 2:14-15). Abayuda n’abanyamahanga basangira agakiza kandi
batari basangiye imigenzo. “Amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango
umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we,
4
ngo azane amahoro atyo, kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe
n’Imana umusaraba, awicishije bwa bwanzi.” (Abefeso 2:15-16).
Ayo mategeko yari yaranditswe na Mose mu gitabo, ni yo mpamvu yitwa
urwandiko. “Nimwende iki gitabo cy’amategeko, mugishyire iruhande
rw’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya
ubashinja.” (Gutegeka kwa kabiri 31:26)
Hariho n’amategeko y’abantu. Ayo ntiyavuzwe na Mose, ntiyavuzwe na
Yesu, kandi mu bihe byose ni yo yagiye aba ishingiro ry’imigenzo n’imihango
y’amoko, uturere n’amadini. “Buko Ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa, ngo
mukomeze imigenzo yanyu. Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza
ati ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure.
Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu’.” (Matayo
15:6-9)
“Inzira y’amahoro ntibayizi; kandi mu migendere yabo ntibagira imanza
zitabera; biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese, ntazi amahoro.” (Yesaya
59:8). “Bakagendera mu migenzo y’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere
yabo, no mu migenzo yashyizweho n’abami b’Abisirayeli.” (2 Abami 17:8)
Gushyira mu bikorwa ibyo twizera
Itorero ry’ukuri ibyo rivuga, ni byo rikora, kandi ryirinda kuvuga no
gukora ibyaryo bwite. “Ariko rero mujye mukora iby’iryo Jambo, atari ugupfa
kuryumva gusa mwishuka. Kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, aba
amaze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba,
akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.” (Yakobo 1:22-24) “Uvuga ibye
ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro, uwo ni
we w’ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we.” (Yohana 7:18).
“Kwishimira mu munezero w’abandi.
Kristo yagize Itorero rye ubuturo butangaje bw'Imana. "Aho ababiri
cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, mba ndi hagati muri bo" (Matayo
18:20). Itorero rye ni igikāri cy’imibereho yera; risendereyemo impano
zinyuranye, kandi ryambaye Umwuka Wera. Ijuru riha buri mwizera wese
w’Itorero hano ku isi inshingano yihariye, umunezero we agomba kuwuvoma
mu byishimo by’abo yagobotse n’abo yakoreye ibyiza.” (Pour un bon équilibre
mental et spiritual, p. 669-670)
Kuvuga ibyo utenda gukora, byangiriza imico, bitera kugayiko, ni bwo
bufarisayo kandi ni byo bibyara kwishushanya, ukabarwa nk’umukristo kandi
utari we. Ngibyo ibihindura abantu ba Magambo na ba Nyirandabizi, ari bo
“bakristo ku izina”.
5
Kugoboka abatishoboye
Muri gahunda yaguye y’Imana, umuntu wese witwa uwayo agomba kwita
ku bo arusha ubushobozi. Iryo ni itegeko n’ihame ry’izahabu rigenga
abakiranutsi.
“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari byo
mubagirira namwe: kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuzwe” (Matayo 7:12).
Kuko “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni
ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa
n’iby’isi.” (Yakobo 1:27)
“…Kuko nari nshonje muramfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo
nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika,
nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.” (Matayo
25:34-36) “…Ahubwo nurarika, utumire abakene n’ibirema n’abacumbagira
n’impumyi: ni bwo uzahirwa, kuko badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa
abakiranutsi bazutse.” (Luka 14:13)
“…kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe, ukagaburira abashonji,
ukazana abakene bameneshejwe, ukabashyira mu nzu yawe: wabona
uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu… ukihotorera
umushonji, ugahaza umunyamubabaro,… Uwiteka azajya akuyobora, azahaza
ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufa yawe, uzamera
nk’urutoke rwuhirwa, kandi uzaba nk’isoko y’amazi idakama…” (Yesaya 58:6-7;
10-11)
“Imana yemera ko abakene baba muri buri torero, kandi bazahora muri
twe, kandi kubitaho ni inshingano Imana ishyira kuri buri mwizera. Iyo
nshingano ntitugomba kuyihereza ku bandi. Tugomba kugaragariza urukundo
n’impuhwe abakene bari hagati muri twe, nk’ibyo Kristo yakabagaragarije iyaba
ari we wari kumwe na bo. Uko ni ko tugomba kumenyerezwa kugira ngo
dushobore gukora nk’uko Kristo yakoraga.” (Témoignages, vol. 2, p. 594)
“Urukundo ni imbaraga. –Ku rugero rw’ab’isi, ufite amafaranga aba afite
ubushobozi; nyamara mu bukristo, urukundo ni bwo bushobozi; kuko
imbaraga y’ubujijuke n’iy’iby’umwuka ni yo yuzuriye muri iryo hame. Mu
mvugo iboneye, urukundo ni imbaraga ishoboza umuntu gukora ibyiza, nta
kindi rushoboye. Rukingira umuntu amacakubiri no gutera abandi amakuba,
maze rugahesha umunezero nyakuri.” (Pour un bon équilibre mental et
spirituel, p. 668-669)
«ni uguhishurwa k’urukundo rwimbitse hagati y’umuntu n’undi… Kwihana
nyakuri ni ukuva mu kwikunda ujya mu rukundo rwejejwe rwo gukunda
Imana na bagenzi bawe. Ubuhamya bukomeye kuruta ubundi mu kurengera
ubutumwa bwiza, ni ubw’umukristo ukunda kandi agakundwa n’abandi.»
(Ibyaduka... , p. 193; Ibihamya -5T, p. 85; Ministère de la guérison, -MH, 470
-MG, 405)
“Kwiyoroshya n’umwete yakoreshaga asanga abakene byezaga buri jambo
ryose avuze. Mbega ukuntu yari afite imibereho igira umwete! Uko bukeye
n’uko bwije, washoboraga kumubona yinjira mu mavundi y’abatishoboye
6
n’ay’abanyamibabaro, aha ibyiringiro abacogoye, n’amahoro ku bamerewe nabi.
Ari umunyarugwiro n’impuhwe, wuzuye kwera, yajyaga guhagurutsa
abahetamishijwe n’ubuzima bubi, agakomeza abahanya. Aho yajyaga hose
yahakwirakwizaga umugisha.” (Ministère de la guérison, p. 21)
Kuburira abanyabyaha no kubereka aho bakirira
Uhereye igihe icyaha cyinjiriye mu isi, umuntu yayobotse ingoma mbi
atabyihitiyemo. Amashami akomeye y’icyaha yamwanduje kamere ikunda
icyaha kandi ikanakirengera. Dufite ihererekanyamurage twandurira kuri ba
sogokuruza, tukagira n’indemano duhabwa n’ababyeyi bacu, tukagira imico
mibi twandurira mu burezi, tukagira ubwenge buke dukura mu mirire mibi,
tukagira n’akamenyero dukura ku gihe turimo n’ahantu dutuye. Ibyo byose
bifatanyiriza hamwe kutubuza imyumvire isobanutse y’Ijambo ry’Imana.
Itorero ry’ukuri rigomba kwigisha, kuburira abantu no kwamurura ubwo
bujiji bwose, maze rikereka abantu inzira y’ukuri.
“Nuko rero ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku
bw’imbabazi twagiriwe, ntiducogora, ahubwo twanga ibiteye isoni, bikorwa
rwihishwa, tutagendera mu buriganya, kandi tutagoreka ijambo ry’Imana,
ahubwo tuvuga ukuri tweruye, bigatuma umuntu wese adushimisha umutima
we imbere y’Imana.” (2 Abakorinto 4:1-2). “Ni we twamamaza, tuburira umuntu
wese, tumwigisha ubwenge bwose; kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese,
amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo” (Abakolosayi 1:28)
“Mu bihe byose, Imana yagiye ishinga abagaragu bayo gucyaha ibyaha,
muri rubanda no mu itorero.” (Tragédies des siècles, p. 658)
Itorero ry’ukuri ni irembo Imana yerekaniramo imigambi yayo. Mu gihe
ryereka umunyabyaha ibyaha bye, rikamwereka n’ibikwiriye gukorwa, rifite
n’indi nshingano yo kumwereka ko nta handi yabonera ubukiriro, keretse muri
Yesu Kristo kuko ari we “mudugudu w’ubuhungiro”. Ni we ukubabarira ibyaha,
akagutsindishiriza, akaguhongerera imbere ya Se, akagushoboza gukora ibyiza.
Nyamara umunyabyaha agomba guhungira muri Yesu, agategereza
ubutabera bw’Imana, akirinda gukinisha icyaha. Yibeshye akajarajara kure ya
Yesu, yitwaje ko yacunguwe, umwanzi ari we muhozi, yahamufatira, agapfa
azize ibyaha bye no kuba kure y’agakiza ke. Utaramenya aho ubuhungiro buri,
Itorero rigomba kumwereka amahame, ari yo nzira igeza ku gakiza. (soma
Patriarches et Prophètes, p. 499)
“Kuko ubuntu bw’Imana, buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,
butwigisha kureka kutubaha Imana, n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya
twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none, dutegereje ibyiringiro
by’umugisha, ni byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ni we mana yacu
ikomeye n’Umukiza, we Mana yacu ikomeye n’Umukiza, watwitangiriye kugira
ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe
ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza.” (Tito 2:11-14)
7
Kwerekana umuryango mwiza, ufite ubuzima n’uburere bwiza
Itorero rigizwe n’abantu bava mu matorero mato y’imuhira (mu miryango). Iyo
ayo matorero mato adafite ubukristo buhamye, hakaba harangwa inzangano,
amatiku, intonganya, kutiringirana, ibinyoma n’amacakubiri, iyo bahuriye
hamwe nk’itorero, aba ari igishushanyo cy’idini rimeze nk’itara ritagira
amavuta. Ni yo mpamvu Itorero rifite inshingano ikomeye ku muryango :
Satani yibasiye umuryango anyuriye :
 mu bwumvikane buke
 mu byaha no
 mu buyobe
a. Ubwumvikane buke mu muryango
Hagati y’abagabo n’abagore benshi harimo kutumvikana, bitewe
n’ubupagani, amasuzugurane, kutagira icyerekezo kimwe, gupfa ubutunzi,
ubusambo, ubunebwe,…
Bimwe mu biranga ubwumvikane buke mu muryango
1. Kunāmūra mu masezerano
Umwe mu bashakanye cyangwa bombi ashobora guhangayika: mbere y’uko
bahabwa gatanya na Leta kandi ngo bimenyekane mu ruhame,
 Imitekerereze yerekera habi
 Urukundo rukicuzwa, rugasimburwa n’urwango
 Kwishimirana kugasimbuzwa kwizinukwa
 Ineza igasimburwa no guhutazanya
Ibyo bikabyara kunywa ibisindisha, ubuyobe, guhora ucitse intege; ku bandi
indwara zikiyadukiza, kuko umubabaro wica abasirikare b’umubiri. Mu buryo
bugaragara, baba bari kumwe, ariko batamaranye irungu.
Imanza z’abashakanye
Muri gahunda y’Imana, uwa gatatu wemerewe kwinjira mu ruziga
rw’abashakanye ngo amenye amabanga y’urugo, ni Imana yonyine. Umubyeyi,
umuvandimwe, inshuti n’umugenzi, ntibemererwa kumena urwo ruziga
rw’umuryango. Iyo babyemerewe, vuba cyangwa kera bibyara amashyamirane.
Gusubira mu byavuzwe no mu byakozwe umuntu wese yiyemeje guhisha
ibyiza yari azi kuri mugenzi we, ahubwo agambiriye kumukoza isoni no
kumutamaza, ni zo ngaruka nyamukuru zo kuburanira abandi. “Uwifata mu
magambo ni umunyabwenge, kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.”
(Imigani 17:27).
2.
3. Ivanguramutungo
Muri gahunda ya Bibiliya, umugabo yabwiwe neza ko atari byiza ko aba
wenyine. Abaye wenyine mu migambi, mu rugo no mu mutungo, yagira
amahoro atuzuye. Akeneye umugore umukunda kandi agakoresha neza
umutungo we. Aba agushije ishyano, iyo ahuye n’umugore wamenyereye
gusesagura.
8
Umugore na we yabwiwe n’Imana ko kwifuza kwe kuzaba ku mugabo.
n’ubwo yashobora byinshi, akagera kuri byinshi, akeneye umugabo mwiza,
umuha agaciro, kandi akamugenera ibimutera agaciro, bitarimo kwaya no
kwiyamamaza. Iyo buri wese ananiwe inshingano ye, noneho gatanya mu
mutungo iraza.
Umugabo n’umugore bahuye bakundanye bakiyemeza kuvanga umubiri,
umutungo, imigambi n’icyerekezo, bagatangira kwibaza ngo «mutungo
tuzawugabana dute?»
 Bamwe bagatana nta mpaka
 Abandi bakicana
 Abandi bakiyemeza kubibabariramo
 Abandi bakabipfusha ubusa no kubihisha.
4. Kugabana abana
Muri gahunda ya Rurema, umugabo n’umugore bamaze gushyingiranwa ba
ba babaye umwe. Umwana babyeye, aba agomba kubakunda bombi, akabana
na bo bombi, akabubaha bombi. Bakamwitaho bafatanije, iyo bitabaye bityo,
ingaruka iboneka ku muryango wose. Ushaka kubimenya, narebe ingaruka
z’abana babyarwa mu nzira zitemewe, hamwe n’abana b’imfubyi. Birababaje
mu buzima kuba imfubyi y’umubyeyi umwe, kandi akiriho.
Iyi ngorane ishobora gutera abagabo n’abagore ibisazi, indwara no
gucanganyikirwa, bibaza bati
 Ni nde uzategeka abana ?
 Ni nde uzabatunga ?
 Ni nde uzabigisha ?
 Nzagumana abana igihe kingana iki?
 Ndatinya ko bazakunda cyane uwo twatanye
Maze irungu riremereye rigataha mu mitima ya bose. N’ubwo impapuro
zabo, iz’imiryango n’iza Leta zamaze kwemeza ibikwiriye, abana ni bo
bahangana n’imitima mibi y’ababyeyi n’abavandimwe babo.
 Bamwe bahima abana babo, kuko babana n’uwo batanye.
 Undi akabuza abana gukunda uwababyaye
 Bakibana abana
Ingaruka ni ubukene, uburaya, ubujura, uburere buke, ku bana no ku
babyeyi.
5. Gutandukana kw’imiryango bakomokamo
Ubusanzwe mu buryo bwiza, umuhungu n’umukobwa babanye neza,
bahinduka iteme rihuza imiryango bavukamo. Iyo badahuje, baba umwo-rera
umara ubwumvikane bw’inshuti n’abavandimwe. Ibyo biva he ?
Mu migani isanzwe baravuga bati “Ibyaye kibi irakirigata”, abandi bati ‘kubita
buhoro ni icyamvuye mu nda.” Urukundo umubyeyi akunda umusore we
cyangwa inkumi ye rushobora gutuma atemera amakosa y’uwo yabyaye,
bigatuma atubura amakosa y’uwo atabyaye, yayemera ntiyishimire ingaruka
bigize ku mwana we. Ngiyo impamvu yo gutana kw’abashakanye gushobora
gutanya n’imiryango bavukamo.
Hari n’ababyeyi basenyera abana babo ku bwo gukunda inyungu zisho-bora
gukomoka kuri abo bana babo.
9
6. Kudakenerana mu nama
Umugabo n’umugore bashinzwe ku-zuzanya, bagakeburana, bakagira ikiganiro cyubaka. Amakimbirane asho-bora kubuza uwo murongo, bikabyara :
 amasuzugurane
 kunanirwa guhurira ku cyerekezo.









Umugabo n’umugore bashobora kunaniranwa, babitewe n’uko :
bashyingiranywe urukundo rudakuze
Bafite imico itemera kugirwa inama
Umwe cyangwa bombi ari abanyeshyari
Umwe cyangwa bombi bakigendera ku nama z’ababyeyi
Hari abatana ku mubiri mu bwenge bakaba bakiri kumwe, bikarangwa no
gufuhirana
Hari n’ababana ku mubiri, imbere bakunze abo bigeze bacudika mu gihe
cy’ubusore bwabo
Hari abahurira mu nzu ariko imbaraga zabo n’ibyiza byabo bakabigomwa
abo bashakanye, bigahabwa incuti, ababyeyi n’abavandimwe.
Hari abatana ku mubiri no mu bwenge bagasigara bifurizanya ibibi
n’igihombo.
Hariho n’abakunda abo bashakanye, ariko ntibakunde ba sebukwe na ba
nyirabukwe (Imigani 6:32). (soma "Couple harmonieuse et durable, p.146-147)
Ubwiza n’akamaro by’ubukwe bwiza
Ubukwe bwagura inshingano ufite mu bawe no ku bandi bose, kuko
iwawe hahinduka ihuriro ry’aho abantu bashobora kwikomereza, kwiruhurira
no kwiyungura mu by’Umwuka. Iyo habaye heza, haba ubwugamo bw’abatagira
kirengera, n’icyitegererezo cyiza cy’abafite ishyaka ry’ibyiza.
“Iyo amahame mvajuru yubahirijwe, ubukwe buba umugisha. Ni ingabo
yo gukingira kwera n’umunezero by’umuntu. Burangiza amakene ye mu
mibanire ye n’abandi, bukuza impagarike y’umuntu, bukamujijura,
bukamushoboza gutunganya.” Patriarches et Prophètes, p.24).
Iyo ubukwe busohoje umugambi wabwo neza, buba inyungu kuri bene
bwo, abazabakomokaho, imiryango, itorero, igihugu n’isi muri rusange. Bityo
rero, ubukwe burimo gukiranuka, ni intwaro yo kurinda umutekano w’umuntu
wese.
Ibizana ubumwe bw’abashakanye : ingeso nziza
Umugore mwiza
“Abana be barahaguruka bakamwita munyamugisha, n’umugabo we na
we aramushima ati ‘Abagore benshi bagenza neza, ariko weho urabarusha
bose’.” “Bagore mugandukire abagabo banyu, nk’uko mugandukira Umwami
wacu” (Imigani 31:28-29; Abefeso 5:22).
Umugore agomba kugaragaza impuhwe, kugira ngo abe ihumure
ry’abamusanze. Akaba umunyagahunda, kugira ngo ahe amahoro umugabo
we. Akagira urugwiro, kugira ngo akundwe n’abe, n’ab’ahandi. Akaba
10
umunyamwete, kugira ngo abone uko arangiza ibimureba. Akaba umunyakuri,
kugira ngo yiringirwe, kuko gushidikanywa kutagira icyiru, kandi kubana
n’ukubeshya, aba akunyaze no kwizera ukuri kwe.
Ni we rufunguzo rw’umubano, uhereye mu muryango yasanze, mu
baturanyi, mu itorero n’ahandi. Abishobozwa no kugandukira umutware we,
abifashijwemo no kumvira Imana kuzuye, kwicisha bugufi, ikinyabupfura,
ubwitonzi no kwishimira inshingano ze z’ibanze: guteka neza, kumesa,
gupfundikira, kugira isuku y’ibikoresho, kuvura,… akabifatanya na gahunda
nziza yo kugaburira abe ku gihe, no kugenga neza ubutunzi bw’urugo rwe,
kuko ari we utuma iwe hishimirwa.
Umugabo mwiza
“Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo,
kuko ukunda umugore we aba yikunda.” “Namwe bagabo ni uko, mubane
n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze
nk’inzabya zidahwanyije namwe gukomera, kandi mububahe, nk’abaraganwa
namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira
inkomyi.” (Abefeso 5:28; 1 Petero 3:7).
Umugabo mwiza arangwa no :
Kugira ubwenge n’ibitekerezo bishyitse byo kumuyobora no kumurinda
ibibi, kuko ari we nkomoko y’ibya ngombwa hafi ya byose biyobora umuryango,
kuko umugore ari umufasha umwunganira kuri gahunda nziza amushyize
imbere
 Agomba kugira imbaraga zo gutunga abe
 Ikinyabupfura cyo kumuhesha icyubahiro n’agaciro
 Ubutegetsi bwiza bwo guha urugo icyerekezo gisobanutse
Kugira icungamari n’ubwenge bureba kure, kuko azi ko ibintu bishobora
guhinduka, bikamurinda gusesagura no kwirata, ndetse akagira impuhwe zo
kugoboka abo yarushije amahirwe y’uwo munsi.
Umugabo n’umugore bahurije hamwe, bagomba kumenya ko bubatse uruziga
rwera, rugizwe n’ubuyobozi buva ku Mana, bukabayobora ku Mana.
Urwo ruziga, uwo ari we wese ntiyemererwa kurwinjiramo. Buri wese
agomba guhinduka imva yo guhambamo amakosa n’ibyaha bya mugenzi we.
Bakirinda kubabazanya no kureganira imbere y’undi muntu. Amasengesho
yabo, ni ugusaba Imana ngo yeze indimi zabo, amatwi yabo, amaso yabo,
n’ingingo zigize impagarike yabo. Kuko icyo Yesu abashakaho, ni ukugira
impumuro itera ubugingo. (Bisomwa mu gitabo “Foyer chrétien”, p. 169)
Ubwo bumwe bw’abashakanye ntubwitiranye n’ubucuti busanzwe, no kuba
mungana cyangwa mwariganye, hari icyo akumariye cyangwa akunda ibyo
ukunda, kuko abashyingiranywe bagirana amasezerano arenze ibigaragarira
amaso. Icyemewe mu guca ayo masezerano, ni urupfu rwonyine. (Foyer
chrétie, p. 327).
11
Bagomba guhuza umugambi, kungurana ibitekerezo, ibyiza byabo bikaba
magirirane, kubahana no guhurira ku ntego, guhuza umutungo no kuwurinda,
guhuza ibitsina, …
Kugira ngo ibyo byose babigereho, umugabo mwiza n’umugore mwiza,
babiterwa n’uburere bwiza bahawe uhereye mu bwana bwabo, cyangwa
guhinduka ko mu mutima guterwa n’ubukristo, n’ubwenge buzi kwiga ibyabaye
ku bandi.
Imico nyamukuru ya buri wese igomba kuba : kuba neza, kuba
umunyakuri, gukiranuka, ingeso nziza, kwirinda, umutima uboneye, urukundo
rwa kivandimwe, gukunda Imana. (Bisomwa muri Témoignages, vol.1, p.
329)
b. Ibyaha: inkomyi y’umunezero mu muryango
Ikindi Satani anyuriramo ngo abuze amahoro abashakanye n’abana
babo, ni ibyaha. Bimwe muri byo ni: ugushyingiranwa kw’abadakundanye,
ahubwo babitewe n’irari. Ubusambanyi n’ubuhehesi, inda zitagambiriwe,
gukora imibonano mpuzabitsina ku bagamije gushyingiranwa. Guhemukirana
kw’abamaze gushakana binyuze mu buraya n’ubwomanzi, gukuramo inda
kw’inkumi, no kutamenya inshingano zireba buri wese, ubuhahara bukomeye
bwo gushaka ubutunzi, uburozi n’inzaratsi. Kutizera bitera benshi gushakira
amahoro mu bapfumu n’abacunnyi.
«abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho
bagaburiye imandwa mu mpinga z’imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi.
Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari
mu mugongo isoni. Umuntu akorana ibizira n’umugore w’umuturanyi we,
kandi undi akanduza umukazana we amusambanya. Undi wo muri wowe
agakinda mushiki, we basangiye se.bakiriye impongano kugira ngo bavushe
amaraso; wemeye kwakira indamu y’ubuhenzi n’inyungu zirenze urugero,
kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jyewe
waranyibagiwe, ni ko Uwiteka avuga. (Ezekieli 22:9-12)
«w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba, ariko ukoza isoni ni
nk’ikimungu kiri mu magufa ye.” (Imigani 12:4). «Nari mpagaze ku tubambano
tw’idirishya ry’inzu yanjye ndunguruka, nuko ndeba mu baswa. Nitegereje mu
basore mbona umusore utagira umutima, anyura mu nzira ikikiye ikibero
cy’inzu ya maraya, nuko ayembayemba ajya ku nzu ye… Nuko aramufata
aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati ‘Mfite ibitambo by’uko ndi
amahoro, uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. Ni cyo gitumye nza
kugusanganira nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye…
Nuko amushukisha akarimi ke kareshya, amukuruza kuryarya k’ururimi rwe,
aherako aramukurikira nk’ikimasa kigiye kubagwa, cyangwa nk’umusazi
uboshywe ajya guhanwa, kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,
ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, itazi ko yategewe ubugingo
bwayo.» (Imigani 7:6-23)
Ngiyo isoko ngari y’impagarara ku bagabo, intimba ku bagore n’agahinda
ku bana mu miryango myinshi, iy’abakire n’abakene. Ingo nyinshi zirara zishya
bwacya zikazima, ariko hari n’izitagishobora kuzimywa, zikaba zishobora no
12
gutwika n’iz’abandi, kuko ibyazo byirirwa byotwa na rubanda.
c. Ubuyobe
Ubusanzwe, ubuyobe: ni inyigisho, imikorere n’imigenzo y’idini inyuranye
n’ibyo Imana yavuze.
«aravuga ati ‘…Nzarambura ukuboko kwanjye ntere i Buyuda n’abatuye i
Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Baali aho hantu, n’izina ry’Abakemari
hamwe n’abatambyi, n’abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y’amazu yabo,
n’abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu.’abasubiye inyuma
bakareka gukurikira Uwiteka, n’abatigeze gushaka Uwiteka haba no
kumusenga’. » (Zef. 1:4-6).
Iyo idini ryemeye kwinjiza mu bukwe imigenzo y’amoko, iy’ubupagani
n’iy’amajyambere, rikabihindura ihame ry’inyigisho cyangwa rikabibererekera,
riba riyobeje rubanda nyamwinshi batazi iyo biva n’iyo bijya, maze ubwo bukwe
bukaba butakiri ubwera.
Satani yateye abayobozi b’amadini kwiha inshingano batahawe n’Imana
mu birebana n’ubukwe, bahimba imihango idafite ishingiro mu Ijambo
ry’Imana :
Ingero:
Kwiha inshingano yo gusezeranya umukwe n’umugeni, kandi aho baba
baje gusohoza amasezerano bagiranye abandi badahari (“Mbese abantu babiri
bajyana batasezeranye? Amosi 3:3). Icyo byabyaye, ni ukwiha ubushobozi bwo
kweza ubukwe no kubuha umugisha, gusezeranya abagabo n’abagore
basanganywe, gusezeranya abahuje ibitsina, gushakira inyungu n’icyubahiro
mu bukwe,…
“Kuko wibagiwe Imana y’agakiza kawe, kandi ntiwibutse igitare
cy’imbaraga zawe. Ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza, n’ingurukira
z’inyamahanga. Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro –(Indongozi y’itorero –
Kanuni za kanisa), bukeye usanga zarabije. Ariko ibisarurwa bizabura ku
munsi w’umubabaro n’agahinda gasaze.” (Yesaya 17:10)
Kwerekana aho indwara zituruka,
kuzīrinda no kuzivura
Indwara tubona zoretse isi, na zo zakomotse ku cyaha. Icyaha ni cyo
bugome cyangwa kwica amategeko (1Yohana 3:4), kandi amategeko, ni
ubuyobozi bw’Imana.
Aho indwara zituruka
“Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome;
umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye; uhereye mu bworo
bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima; ahubwo ni inguma n’mibyimba
n’ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo
byabobejwe n’amavuta.” (Yesaya 1:5-6)
Hari amarembo menshi indwara zinjiriramo: indyo ikennye, umwanda, ingeso
13
mbi, kurya ibyo umubiri utagenewe, kuvanga ibidakwiriye kuvangwa, amahoro
make yo mu mutima, ubunebwe, umunaniro w’ikirenga, umururumba
n’akajagari mu mirire, ibiyobyabwenge, n’ahandi.
“Uburibwe n’umubabaro biboneka ahantu hose –kononekara k'uruhu, gusaza
imburagihe, indwara n'ubwenge buke byuzuye isi byamaze gutuma ihinduka
nk'irwariro ry'ababembe, ugereranije n'uko yagombaga kuba iyo yumvira
amategeko mbonezamubano y'Imana hamwe n'ayo Imana yashyize mu
mpagarike yacu. Ku bwo gukomeza kwica ayo mategeko, umuntu yakomeje
guharatura ibibi by'ingaruka yaturutse ku kwica amategeko ko muri Edeni."
(Pour un bon équilibre mental et spiritual, vol. 2, p. 586)
Uko twakwirinda indwara
Iyobokamana nyakuri rishingiye ku mutima wejejweho ibyaha n’umubiri
ufite amagara mazima. Ni yo mpamvu ari inshingano z’itorero ry’ukuri,
kwigisha abantu uko bakwirinda indwara.
“Kwirinda bitwigisha kureka burundu ibitwangiriza bikatugirira nabi, no
gukoresha uko bikwiye ibizima bitugirira neza. Ni abantu bake cyane
basobanukiwe n’isano ya bugufi iri hagati y’imirire yabo n’ubuzima bwabo,
imico yabo, akamaro kabo mu isi, n’umurage wabo w’iteka ryose.” (Patriarches
et Prophètes, p. 549)
“… twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’iy’umutima, tugende twiyejesha
rwose kubaha Imana.” (2 Abakorinto 7:1)
Bimwe mu byo wakora ngo wirinde indwara :
 Kugira isuku
 Kunywa kenshi amazi asukuye
 Kuruhuka
 Gukora imyitozo ngororamubiri
 Kugabanya ibinure, by’umwihariko ibikomoka ku nyamaswa
 Gukunda kurya ibiribwa bibisi (bidatetse)
 Kugira gahunda yo kurya idahindagurika
 Kwirinda kunywa ibinyobwa byinshi uri kurya
 Kwiringira imbaraga y’ubushobozi bw’Imana
 Kwibanda ku byokurya biribwa bitagombye kunyuzwa mu nganda
“Akamenyero ko gukoresha umubiri neza gatera kugira intekerezo
zihanitse. Imbaraga z’ubujijuke, amagara mazima n’uburame bikomoka ku
mategeko ahamye. Imana y’ibyaremwe ntitabara ngo ikure abantu mu ngaruka
zo kwica amategeko agenga ibyaremwe. Uwo ari we wese ushaka kwitegeka
agomba kuba uwirinda muri byose. Nyuma yo gusenga, ahanini indyo yoroheje
ni yo yatumye Daniyeli agira ubwenge busobanutse, imigambi ishikamye,
ubwonko bubangukiye cyane kwiga n’imbaraga zo gutsinda ibishuko.” (Pour un
bon équilibre mental et spirituel, vol. 2, p. 586-587)
“Imana y’amahoro ibeze rwose: kandi mwebwe ubwanyu, n’umwuka
wanyu, n’ubugingo bwanyu, n’umubiri, byose birarindwe, bitazabaho umugayo
ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.” (1 Abatesaloniki 5:23)
14
Imirire yo kwikingira kanseri :
Kanseri twibandaho ni ifatira mu mara manini, prostate, amabere, igifu,
iyo mu muhogo.
 Kugabanya cyane urugimbu by’umwihariko ibinure bikomoka ku nyamaswa,
n’amavuta aremereye
 Gukoresha cyane indyo ikomoka ku bimera : imboga rwatsi, izitukura
n’iz’umuhondo; imbuto nk’amacunga, mandarine n’indimu
 Kwirinda ibisindisha, ibirimo vinaigre, ibyabitswe bibabuye, n’ibyakoranywe
cyangwa bikabikwa mu munyu mwinshi (Croquez la vie, p. 133)
Uko twakwivura indwara
“Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru abakuru b’itorero
bamusabire, bamusize amavuta mu izina ry’Umwami. Kandi isengesho ryo
kwizera rizakiza umurwayo; Umwami amuhagurutse…” (Yakobo 5:14-15)
“Kandi Yesaya yari yababwiye ati ‘bende umubumbe w’imbuto z’umutini,
bawushyire ku kirashi cye; ngo azakira.” (Yesaya 38:21). “…amatunda yabyo
azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura.” (Ezekieli 47:12)
Aha Bibiliya itweretse ko umurwayi akizwa no gusenga no gukoresha
imiti ikomoka mu byo Imana yaremye.
Uko wafata neza umutima wawe :
Muri rusange, umutima wawe uba ungana n’igipfunsi cyawe. Ugizwe
n’imihore yorohereye, irimo imigabane ibiri, kandi buri mugabane ugizwe
n’ibyumba bibiri. Igice cya ruguru ni gito, cyakira amaraso avuye mu migarura.
Naho igice cy’epfo cyakira amaraso anyuriye mu mitozo yitwa valves.
Urwaye umutima, muri rusange arangwa no kuribwa n’umutwe, injereri
mu matwi, kuremera amaguru, kuva amaraso mu menyo, ubwoba butagira
impamvu, kwiruhutsa hato na hato, n’ibindi.
Imirire igwa neza umutima :
 Tungulusumu, onyo, elayo, ingano, amashaza, choux-fleur, ibishayote
(chayottes –christophine), imbuto (fruits), ni ibyokurya bigira akamaro mu
gutera neza k’umutima, bikagabanya umuvuduko urenze urugero, no
kongera imbaraga z’umutima utera buhoro.
 Kunywa amazi ahagije, litiro imwe n’igice ku munsi, bigahinduka
akamenyero. Bishobora gukiza n’izindi ndwara nyinshi cyane.
 Gabanya umunyu cyane mu mirire yawe
 Gabanya urugimbu
 Kora sport
 Kandi wihe amahoro
Gufata neza ubwonko bwawe
Ubwonko bugizwe n’urusobe rw’imitsi yumva hamwe n’imyakuro. Ni
urugingo rufite imikorere isobetse kandi ijijishije. Ubwonko ni bwo bwakira
amakuru kandi bukayohereza binyuze mu mitsi yumva. Ni byiza gutanguranwa
15
ukaburinda, ubonye ibimenyetso bikurikira : kuribwa umutwe cyane, guhora
unaniwe mu bwenge, kumva ubwenge bugucika, kumva uremereye impagarike
yose, guhangayika, gutūbūra ingorane, kudafata mu mutwe, kwibaza bike
ukaruha cyane, kugira ibitotsi bike, impagarara mu bwenge, umubabaro,
isusumira, kutitangira mu magambo.
Ibyokurya bifasha ubwonko bigomba kuba bifite :

Vitamines B1, B2, B6, B8, B9. Ibyo ni ubuki, ingano, onyo, tomate, avoka,
amacunga, ipapayi, n’ibindi.

Imyunyu ngugu : harimo zinc, magnesium,… Biboneka cyane cyane mu
mboga, mu ibumba ry’icyatsi kibisi,…

Inyubakamubiri: zirimo utuvungukira twitwa acides aminés: lezine na
izolesine.
Akamaro ka romarin:
Romare (romarin mu Gifaransa, Rosemery mu Cyongereza; mudarasini
mu Kinyarwanda; Rosmarinus officinalis mu mvugo y’abahanga (nom
scientifique)
Romarin ni umuti utangaje ku muntu wabuze amahoro mu bwenge.
Yoroshya umutwe, ugabanya indwara z’ibyuririzi, igatumya imyanya inoza
ibyokurya ikora neza.
Ibyo ishinzwe kuvugurura :
Itera gufata mu mutwe no kwibuka, irwanya imbuto z’indwara, irinda
ubwihebe, ikingira indwara z’utubyimba, itera imbaraga imyanya inoza
ibyokurya, irinda indwara z’udukoko, irinda umubiri kuryaryatwa, ikingira
kanseri, irwanya rubagimpande, itera impumuro nziza, itera amahoro mu
bwenge, igabanya uburibwe, igabanya urugimbu mu maraso, ibuza umubiri
gusohora ibyuya byinshi ku barwaye iyo ndwara, itera kwihagarika neza,
iruhura impagarike yose, ivura ibisebe byo mu kanwa, yagura imitsi no
kuyirinda gusaza.
Ivura indwara zikurikira :
Kuribwa mu ngingo, amahwima, umwuka mwinshi mu nda, ubwihebe,
kurirwa mu mihore, kuribwa imitsi yumva, uruhu, umunaniro, indwara
y’umuriro, ibishyute, uruheri, goutte, gutinda kw’ibyokurya mu nda, ibyuririzi
byo mu myanya y’ubuhumekero, kubura ibitotsi, amaraso agenda nabi,
kuribwa amenyo, kubabara mu muhogo, kuribwa n’umutwe, kutaryoherwa,
intekerezo zidakurikirana inyigisho, kunutsa umwuka, akaberetwa, kurwara
imitsi yumva, kwibagirwa ibyo wari uzi, kubyimbagirana k’umubiri,
rubagimpande, ibicurane, kuva amaraso mu binyigishi, kuribwa mbere
y’imihango y’abakobwa, kuribwa no kubabara mu gitsi, inkorora, umwijima
ukora nabi. (Ibirebana na romarin twabikuye ku rubuga rwa internet : Herbesmedicinales.com). Ukwiriye kunywa nibura amatasi 2 ku munsi, kandi inyobwa
ishyushye ku rugero. Gatatu mu cyumweru. Romarin iyo ipfukiwe ahavunitse,
16
ivura imvune. Ibuza inkovu kubyimba.
Bitewe n’uko ubuzima, ubwenge n’imico ari bwo butunzi bukomeye
umuntu afite ku isi, kubukingira ni imwe mu nshingano zikomeye umuntu
yahawe.
«Ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo
bwawe; amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza; kugira ngo
bigukure mu nzira y’ibibi, no mu bantu bavuga iby’ubugoryi.» (Imig. 2:10-12)
Ivugurura n’ubugorozi
«Uwiteka avuga atya ati ‘Nimuhagarare mu nzira murebe, kandi
mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri, abe ari yo munyuramo, ni ho
muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu» (Yeremiya 6:16)
«ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe, bakosereza imana z’ibinyoma
imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera, bakanyura mu
tuyira tw’iruhande, inzira zidatumburutse» (Yeremiya 18:15)
Ivugurura ni iki?
Ivugurura ni uguhinduka mushya mu mibereho y’iby’umwuka, ikanguka
ry’imbaraga z’intekerezo n’iz’umutima, ni izuka ribatura umuntu akava mu
rupfu rw’iby’umwuka.
Ubugorozi ni iki?
Ubugorozi bwo busobanura kongera gusubizaho gahunda, ihinduka ryo mu
bitekerezo no mu nyigisho, akamenyero n’ibikorwa (Soma Ibyaduka byo mu
minsi y’imperuka, p. 192; Service Chrétien, p. 52).
Izi ni zimwe mu mpamvu zituma habaho ivugurura n’ubugorozi mu minsi
y’imperuka, kandi si bishya mu mateka ya Bibiliya. Igihe cyose itorero
ritandukiriye rikarenga imbibi Imana yarihaye, ari byo bigaragazwa no:
 kwifatanya n’isi n’ubupagani
 kureka amahame y’ukuri
 guhindura amahame y’Ibyanditswe
 gutega amakiriro ku mbaraga z’ubutegetsi
 kureka inshingano zaryo
 kwizera ibinyoma n’ibihimbano
Ibyo birahagije gutuma Imana ihagurutsa ivugurura n’ubugorozi.
«bikunze ubugorozi ni ngombwa ko bubaho hagati mu bwoko bw’Imana
aho imyifatire yaryo y’iki gihe ituma umuntu yibaza niba mu by’ukuri iri torero
rihagarariye uwatanze ubugingo bwe ku bwaryo. Mbese koko abizera b’iri torero
ni abigishwa nyakuri ba Kristo’abavandimwe ba ba bandi bo mu gihe cyashize
batatinyaga gutamba ubuzima bwabo ho igitambo?» (Témoignages, vol. 1, p.
459)
Ubugorozi si bushya muri Bibiliya, ahubwo bubera bushya abatazi
amateka ya Bibiliya. Igihe cyose abantu bakonje mu by’umwuka, bakizwa
n’ivugurura. Iyo bayobye, bagarurwa n’ubugorozi. Ni ko byagenze mu gihe cya
Eliya w’i Tishubi imbere y’umwami Ahabu, Abisirayeli n’umugore w’igishegabo
Yezebeli. Ni ko byagenze mu gihe cya Yohana Umubatiza, ahagaze mu butayu,
17
ateye umugongo idini ry’icyamamare, ahamagarira abantu bose kwihana no
gukora imirimo myiza. Yacyashye idini n’abayobozi baryo, ahamagarira
Abisirayeli guhinduka ko mu mutima, akebura abami, yihanisha abasirikare
b’Abaroma. Yerekeza inteko y’abantu kuri Mesiya no ku ngoma y’Imana.
Mu gihe Itorero Gatolika ryari rimaze kuba ikigogoro, ryigaruriye
Uburaya n’isi yose, amaso y’abantu amaze kuva ku Mana ahubwo yerekeye ku
idini, iby’ukuri rimaze kubijugunya hasi no guhisha abayoboke baryo Bibiliya,
ni ho Imana yahagurukije abagabo b’ibyatwa basoma Bibiliya, basanga
amahame yayo ahabanye n’imigenzo y’idini. Bagambirira bimazeyo ko bagiye
gukangurira abantu gukunda Imana n’Ijambo ryayo.
Ab’ikubitiro muri bo ni nk’Umudage Martini Luteri (1482-1552),
Umufaransa Calvin, Umwongereza Tyndale, Wicclife wabimburiye abagorozi,
n’abandi.
Mu kinyejana cya 18, Umunyamerika William Miller abonye urupfu mu
by’umwuka, umwijima no gukunda isi byoretse abiyita abakristo mu gihe cye,
ahagurukira gukangura abatuye isi, abereka gusohora kw’ibimenyetso byo
kugaruka kwa Yesu bikubiye mu buhanuzi.
Abemeye ubwo butumwa baciwe mu matorero, bafata imyanzuro yo
gutandukana na yo, ngo babone uko bacukumbura ukuri no kukubwiriza
bafite umudendezo. Amateka atubwira ko basohotse bagera ku 50.000, bavuye
mu matorero atandukanye ya giprotestanti.
Ubugorozi mu gihe giheruka:
No muri iki gihe, ivugurura n’ubugorozi birakenewe kandi byarahanuwe.
“Mu minsi y’imperuka umusozi wubatseho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu
mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi; kandi amahanga
azawushikira. Amahanga menshi azahaguruka avuge ati ‘Nimuze tuzamuke
tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo, kugira ngo ituyobore
inzira zayo, tuzigenderemo; kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i
Yerusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka.” (Yesaya 2:2-3)
“Ibimenyetso biranga abagorozi nyakuri. –Hatanzwe ibimenyetso by’abazaba
abagorozi; bazagendana ibendera ry’ubutumwa bwa malaika wa gatatu,
ubwoko bw’Imana buhamya amategeko yayo kandi bukayihesha icyubahiro,
kandi barahiriye mu maso y’isi yose kubaka mu matongo ya kera. Ni nde ubita
atyo, abica ibyuho, bagasibura inzira zijya mu ngo? Ni Imana. Amazina yabo
yanditswe mu bitabo byo mu ijuru ko ari abagorozi, abasubizaho ibyahozeho,
bakongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi” (Bible Commentary, vol.
4, p. 1151).
“Nimusohoke munyure mu marembo, mutunganirize abantu inzira;
mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa, muyikuremo amabuye,
mushingire amahanga ibendera” (Yesaya 62:10).
Bizagira umumaro wo gukangura, wo guhugura, no guhwitura ubwoko
bw’Imana mu minsi y’imperuka. Mu ruhande rw’ababi, bizarakaza, bibyutse
18
ubugome butewe no gutinya kuzimiza icyubahiro n’inyungu z’iby’isi. “Benshi
bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi; kandi
nta n’umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya.” (Danieli
12:10)
Abagabo n’abagore bakeneye ivugurura n’ubugorozi mu miryango yabo,
amoko mu bushyamirane bwayo, akeneye ivugurura n’ubugorozi. Abasore mu
bukwe no mu myifatire yabo, bakeneye ivugurura n’ubugorozi. Umuntu wese
ku giti cye, akeneye ivugurura mu mutima, n’ubugorozi mu mico, kugira ngo
aheshe Imana icyubahiro, abere abandi umugisha, na we ubwe yigirire
akamaro.
Amadini y’ibyamamare akwiriye ivugurura n’ubugorozi, kuko batagira
indyo y’iby’Umwuka yuzuye yo kugaburira imbaga ibahanze amaso; maze
bikabarutsa izo nyigisho z’ibinyoma zisindisha ubwenge, zigereranywa n’inzoga
za Babuloni.
Isi yose igomba kumenya ivugurura n’ubugorozi kugira ngo ive mu bitotsi
bw’iby’umwuka, bikomoka mu masezerano adafite ishingiro baheshwa no
kudamarara.
Ubugorozi bufite umurimo ukomeye : “Kurandura no gusenya,
kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto” (Yeremiya 1:10)
Ibyo ubugorozi bugomba gusenya :
 Ibihimbano, imigenzo n’imihango, akamenyero n’indongozi z’amatorero,
binyuranye n’Ibyanditswe Byera
Ingero :
 Ibihimbano n’imigenzo byongerewe mu mubatizo, ifunguro ryera, ubukwe,
gushyingura; bigomba kurandurwa. “Igiti cyose Data wo mu ijuru atateye
kizarandurwa” (Mat. 15:13)
 Umutungo w’itorero, wagenewe kwamamaza ubutumwa no gufasha
imbabare, ukaba warigaruriwe n’abayobozi b’amadini. Ubugorozi bugomba
kubisubiza mu mwanya wabyo. “Nzababuza kuziragira, kandi abungeri
ntabwo bazongera kwimenya ubwabo, nzakiza intama zanjye amenyo yabo,
ze kubabera ibyokurya.” (Ezekiyeli 34:10)
Kuri iyi ngingo y’umutungo, amadini amaze iminsi n’avutse vuba
anyuranya ku zindi nyigisho, ariko ku y’ibihembo bakura mu bizera
bakayihurizaho bose. Ibyo ni ibyerekana ko idini ryahindutse inzira yo
kwihangira imirimo nk’indi yose; ariko na byo byarahanuwe.
“Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi
abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire’, kandi
abashumba bazo ntibazibabariye.” (Zekariya 11:5).
Ibyo bituma bahanurira abantu amahoro n’ibihuje n’irari ryabo, kugira
ngo babaronkeho indamu. “ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya
ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babahanurire bati ‘Ni
amahoro’, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya.”
“…Umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose.” (Mika 3:5 ; Yesaya 56:1011)
Ibyagoretswe ni byinshi. Buri wese asabwa kwigenzurira mu Byanditswe,
19
akagereranya imibereho ye n’imyizerere ye, ibidahamanya n’amahame y’ukuri,
agasaba Imana kumushoboza kubizibukira, n’ubwo byaba bikunzwe na benshi,
yangwa bimenyerewe igihe kirekire.
Ibyo ubugorozi bugomba kubaka :
Ubugorozi si uguhimba. “Umurimo w’ubugorozi wari uwo kugarurira
abantu Ijambo ry’Imana.” (Tragédie des siècles, p. 419)
Bibiliya ni yo abantu bagomba kubakaho ibyiringiro byabo, imyizerere
n’imibereho yabo ya buri munsi. “Handitse ngo –Uku ni ko Uwiteka avuga” ni
yo igomba kuba indongozi yacu.
Bibiliya yubaka imico ihamye mu mutima, igasana imiryango iri hafi
gusenyuka, yubaka imyizerere nyakuri, ikarinda abantu kuyoba no kuyobywa
n’abigisha n’abahanuzi b’ibinyoma. Yigisha ibimenyetso byo kugaruka kwa
Yesu, bigakangura ubwenge n’ubushake bwo gutegereza Yesu, bikarinda
abantu kudamararira mu isi no kuyifata nk’ubuturo bwabo bwite. Ni yo
mpamvu ivugurura n’ubugorozi bigomba kwerekeza intekerezo z’abantu ku
kwitegura Yesu ugiye kugaruka bidatinze.
Ivugurura n’ubugorozi bigamije kugarura imyizerere n’ingeso z’abantu ku
rufatiro rw’intumwa, no kwerekeza itorero ku ntego ryashyiriweho n’Imana
nk’uko twazivuze muri iyi nyandiko tugitangira. “…kuko mwubatswe ku
rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza
imfuruka.” (Abefeso 2:20)
“…Imibereho ihumekewemo n’umwuka wari mu ntumwa, kwizera no
kwigisha ukuri zabwirije, ngibyo ibimenyetso nyakuri by’abasimbura
b’intumwa. Ngibyo ibitanga uburenganzira bwo kwiyita abasimbura
b’abamamaje ubutumwa bwa mbere.” (Jésus Christ, p. 464)
Turangije tubifuriza mwese kugira intego nziza yo kwifatanya n’Itorero
ry’ukuri no kwemera ivugurura n’ubugorozi, kuko ari yo nzira rukumbi
iganisha mu bwami bw’Imana butazahanguka.
UMUGAMBI NYAMUKURU WACU :
Ibyo ntunze, imbaraga zanjye, ibyo nzi nanjye ubwanjye ni iby’Imana, kuko ndi
igisonga n’igikoresho cyayo.
BENE SO B’ABAGOROZI:
B. P 109 RUHENGERI.
Tél.: 0788454349, 0788499292, 0788351276, 0788759640
E-mail : [email protected]
Website : www.ubugorozi.org
20

Documentos relacionados

URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge Page | 1 URUKIKO

URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge Page | 1 URUKIKO haravanyweho andi 56.800.000frw nayo yari yishyuwe na UWIZEYE Sabrine. Ikirego cye kikaba kigamije gusaba urukiko ngo rumurenganure asubizwe amafaranga ye yibwe, ahabwe n’ indishyi zitandukanye kub...

Leia mais