URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge Page | 1 URUKIKO

Transcrição

URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge Page | 1 URUKIKO
URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge
Page | 1
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE RUBURANISHIRIZA KU
CYICARO CYARWO RWACIYE URUBANZA RW’UBUCURUZI MU RUHAME
KU RWEGO RWA MBERE RUFITE NOMERO RCom 0950/14/TC/Nyge KUWA
26/11/2014 KU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
UWAMBAZA Aline mwene KAREKEZI JM Vianney na Nyirantwari Eugénie utuye
Amarembo-Nyamugali-Gatyata-Gasabo-Umujyi wa Kigali.
Ahagarariwe na Me HABIMANA Théogène
(Urega).
Bank ya Kigali Ltd mu izina ry’uyihagarariye.
Ihagarariwe na Me NKURUNZIZA François Xavier.
(Uregwa).
IKIREGERWA:
-Gutegeka BK kumusubiza amafaranga 121.800.000 yakuwe kuri compte ye atabizi,
-kumuha indishyi z’akababaro zingana na 15.000.000frw,
-kumuha indishyi mbonezamusaruro zihwanye na 20.000.000frw,
-igihembo cya avoka kingana na 500.000frw
1.IMITERERE Y’URUBANZA:
1.UWAMBAZA Aline avuga ko afite konti muri BK Ltd ashyiraho amafaranga
akanayavanaho, akaba yaratangajwe no kubona yaragiye kureba agasanga haravanyweho
amafaranga 65.000.000 yari yishyuwe na SOCODIF, akongera na none agasanga
haravanyweho andi 56.800.000frw nayo yari yishyuwe na UWIZEYE Sabrine. Ikirego
cye kikaba kigamije gusaba urukiko ngo rumurenganure asubizwe amafaranga ye yibwe,
ahabwe n’ indishyi zitandukanye kubera icyo gikorwa kigayitse yakorewe na BK Ltd.
2.Mu kwiregura BK Ltd ivuga ko imvugo ya UWAMBAZA Aline akoresha ko yibwe
atariyo kubera ko nkuko yabivuze agira konti abitsaho akanabikuzaho, ko kuwa
30/07/2014 yashyize kuri compte ye sheki y’amafaranga 65.000.000 yo kuri banki
y’abaturage y’ u Rwanda Ltd yari yahawe na SOCOGEDI Ltd nuko mu gihe itarajya
muri compensation yayo, BK iba ishyize ayo mafaranga kuri konti ye by’agateganyo
hategerejwe ko ibanza guca muri compensation, igiyeyo BPR Ltd isubiza ko bidashoboka
kuko nyirayo yayikoreye opposition nuko BK ikuraho ya mafaranga yari yashyize kuri
konti ya UWAMBAZA Aline by’agateganyo.
3. Ikomeza ivuga ko ibyo ari nako byagenze kuri sheki UWIZEYE Sabrine yashyize kuri
konti ya UWAMBAZA Aline muri BK Ltd nayo ya BPR Ltd y’amafaranga 56.8000.000
yatanzwe na SOCOGEDI Ltd(endossement du chèque) nayo igeze muri compensation
ntiyishyurwa kuko bayikoreye opposition, nabwo BK Ltd ikura ayo mafaranga yari
yashyize kuri konti ya UWAMBAZA Aline by’agateganyo.
URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge
Page | 2
4.BK Ltd isobanura ko izo sheki zombi zashubijwe UWAMBAZA Aline anasobanurirwa
impamvu zitishyuwe, arazitwara ariko aza kuziyigarurira aho kubyumva we akavuga ko
ayo mafaranga ye yibwe ngo kuko yari yageze kuri konti ye, bityo ko imvugo ye nta
shingiro ifite. BK Ltd yatanze ikirego kiregera kwiregura gisaba indishyi z’akababaro
UWAMBAZA Aline n’iz’ikurikiranarubanza hamwe n’ igihembo cya avoka ku mpamvu
y’ubwiraririzi no gusebya banki nta mpamvu.
4. Muri uru rubanza, urukiko rugiye gusuzuma ibi bikurikira:
-niba Banki ya Kigali Ltd igomba gusubiza UWAMBAZA Aline amafaranga
121.800.000 yavanywe kuri konti ye atabitangiye uburenganzira;
-niba hatangwa indishyi.
2.ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA:
1.Ibijyana no kumenya niba Banki ya Kigali Ltd igomba gusubiza UWAMBAZA Aline
amafaranga 121.800.000 yavanywe kuri konti ye atabitangiye uburenganzira;
6.Uhagarariye UWAMBAZA Aline avuga ko uyu afite compte muri BK n°002670600950-43 akaba yaragiye ashyiraho amafaranga andi akayavanaho nkuko bisanzwe
bikorwa muri banki ariko ko yaje gutangazwa nuko yagiye kureba uko compte ye ihagaze
agasanga haravanyweho amafaranga 65.000.000 yari yishyuwe na SOCODIF nkuko
bigaragara kuri historique kuko yaje kuri compte ye tariki 30/07/2014 agakurwaho kuwa
31/07/2014 mu buryo atazi kandi ko bahise bamukuraho 147.478frw ya transfert;
7.Akomeza asobanura ko kuwa 01/08/2014 yishyuwe na UWIZEYE Sabrine
56.800.000frw akurwa kuri compte kuri 04/08/2014 akaba aribyo baregera urukiko kuko
ayo mafaranga yakuweho atabyemeye ndetse ko na SOCODIF yavuze ko nta mpamvu yo
kubagaruririra chèque kandi compte yayo yaravanyweho amafaranga;
8.Uhagarariye BK Ltd avuga ko UWAMBAZAAline kuwa 30/07/2014 UWAMBAZA
Aline yashyize kuri konti ye(versement de chèque)sheki ya 65.000.000frw yo muri BPR
Ltd yari yahawe na SOCOGEDI Ltd, nkuko bigenda muri banki ayo mafaranga yabaye
ashyizwe kuri konti ya UWAMABAZA Aine by’agateganyo hategerejwe ko ibanza guca
muri compensation kandi ibyo bikorwa kuwa 31/07/2014 ariko uwo munsi BPR Ltd
ntiyishyura iyo sheki kubera ko nyirayo yari yayikoreye pposition bityo bituma sheki
igaruka muri BK. Kuwa 01/08/2014 ya mafaranga yari yahsyizwe kuri compte ya
UWAMBAZA Aline by’agateganyo ayikurwaho(extourner l’opération) maze sheki
isubizwa yirayo.
9.Avuga ko kandi tariki ya 31/07/2014 UWIZEYE Sabrine yashyize kuri compte ya
UWAMBAZA muri BK chèque ya BPR Ltd y’amafaranga 56.800.000 yatanzwe na
SOCOGEDI Ltd(endossement du chèque) nayo igeze muri compensation ntiyishyurwa
kubera ko yakorewe opposition bituma igaruka muri BK nayo isubizwa nyirayo bituma
amafaranga yari yashyizwe kuri compte ya UWAMBAZA by’agateganyo ayikurwaho
kuwa 04/08/2014 kandi ko nkuko ibaruwa yo kuwa 08/08/2014 kandi ko izo sheki
URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge
Page | 3
yazishubijwe akamenyeshwa n’ impamvu zitishyuwe ariko we ntiyabyemera akavuga ko
amafaranga yazo yibwe ngo kuko yari yageze kuri compte ye akavanwaho, ibo bakaba
babona nta shingiro byahabwa;
10.Ingingo ya 3 y’itegeko n°12/20004 ryo kuwa 15/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu
manza n’ itangwa ryabyo iteganya ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo
aregera;
11.Urukiko rusanga nkuko Banki ya Kigali Ltd ibivuga UWAMBAZA Aline yarahawe
sheki ebyiri za banki y’abaturage y’ u Rwanda Ltd (chèques tirés de la BPR Ltd)aziha
banki ya Kigali Ltd afitemo compte kugira ngo izazihembeshe noneho amafaranga
iyamushyirire kuri compte ye nuko BK Ltd izitanze muri BPR Ltd ntizishyurwa
bandikaho”chèque présenté au paiement le 01/08/14, retourné impayé pour stopped indi
chèque présenté au paiement le 06/08/14, retourné impayé pour stop payment , bivuga ko
izo chèque zitishyuwe kuko BK Ltd yasanze zarakorewe opposition muri BPR Ltd;
12.Urukiko rusanga kuba banki ya Kigali yari yabanje gushyira amafaranga agaragara
kuri izo chèques kuri compte ya UWAMBAZA Aline zajyanwa muri compensation
bagasanga zarakorewe opposition hanyuma banki ya Kigali igasubirana sheki yari yahaye
BPR Ltd nayo ikazishyikiriza nyirazo nubwo yaziyigaruriye ndetse n’ amafaranga banki
ya Kigali yari yashyize kuri compte ya UWAMBAZA Aline ikayakuraho kuko nyine
zitishyuwe, nta kosa yakoze ku buryo yariryozwa, ahubwo ikitakumvikana ni ukuntu BK
Ltd yayarekeraho kandi chèques zayo nayo zitarishyuwe ;
13.Urukiko rusanga rero ikirego cya UWAMBAZA Aline cyuko compte ye yakuweho
amafaranga ye 121.800.000 akomoka kuri sheki zavuzwe haruguru yari yishyuwe nta
burenganzira abitangiye nta shingiro gifite kubera ko nkuko byagaragajwe mu duce tubiri
tubanjirije aka, izo sheki zitigeze zishyurwa kandi banki ya Kigali Ltd nta nshingano yari
ifite zo kuziba icyuho cy’amafaranga ye atishyuwe bityo akaba ntayo agomba guhabwa,
ahubwo abishatse kuko BK Ltd yavuze yo yari yarazitwaye akaziyigarurira yazifata
akajya kwishyuza abamubereyemo umwenda batamwishyuye;
2.Ibijyana n’ amafaranga y’indishyi z’ikurikiranarubanza:
14.Uhagarariye Banki ya Kigali Ltd avuga ko kubera gutanga ikirego cy’ubwiraririzi no
gusebya banki ya Kigali ko yibye amafaranga ya UWAMBAZA Aline BK Ltd isaba
urukiko kumutegeka gutanga indishyi z’akababaro zingana na 10.000.000frw
n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n‘ igihembo cya avoka 500.000frw;
15. UWAMBAZA Aline avuga ko kwibwa byamuteye igihombo kirenga 20.000.000frw
kandi ko yari yateguye kuyakoresha byinshi kandi bibyara inyungu bityo ko BK
yamusubiza 20.000.000frw z’igihombo yamuteje na 15.000.000frw y’indishyi
z’akababaro kubera guhungabanywa nuko kwibwa hiyongereye 500.000frw y’igihembo
cya avoka;
Page | 4
URUBANZA RCom 0950/14/TC/Nyge
16.Urukiko rusanga indishyi zose UWAMBAZA Aline asaba ntazo agomba guhabwa
kubera ko ariwe washoye banki ya Kigali mu manza ku maherere azi neza ko sheki yari
yayihaye ngo imuhembeshereze zitishyuwe;
17.Urukiko rusanga ahubwo nkuko ingingo ya 258CCLIII ibiteganya, UWAMBAZA
Aline agomba guha banki ya Kigali Ltd indishyi zo kuyishora mu manza ku maherere,
azi neza ko nta mafaranga ye yihaye nta mpamvu bigatuma ishaka avoka bityo akaba
agomba gutanga indishyi z’akababaro za 1.000.000frw na 500.000frw
y’ikurIkiranarubanza agenwe mu bwitonzi n4 ubushishozi by‘urukiko kuko asabwa NA
Banki ya Kigali Ltd ari ikirenga;
3. ICYEMEZO CY’URUKIKO:
18.Rwemeje ko ikirego UWAMBAZA Aline arega Banki ya Kigali Ltd nta shingiro
gifite;
19.Rwemeje ko sheki n°04440568 na Sheki n°04440565 UWAMBAZA Aline yashyize
kuri compte ye muri banki ya Kigali Ltd zariho amafaranga 56.800.000frw na
65.000.000frw zagombaga kujya guhembeshwa muri banki y’abaturage y‘ u Rwanda Ltd
zitishyuwe kuko SOCODIF Ltd yari yarazitambamiye(opposition) muri iyo banki
ntizishyurwa;
20.Rwemeje ko nta mafaranga UWAMBAZA Aline yagombaga guhabwa na Banki ya
Kigali Ltd akomoka kuri izo sheki;
21.Rwemeje ko nta n‘ indishyi izo arizo zose UWAMBAZA Aline agomba guhabwa;
22.Rwemeje ko UWAMBAZA Aline agomba guha banki ya Kigali Ltd indishyi zo
kuyishora mu manza nta mpamvu n’iz’ikurikiranarubanza;
23.Rutegetse UWAMBAZA Aline guha Banki ya Kigali Ltd amafaranga miriyoni imwe
n‘ ibihumbi magana atanu(1.500.000frw) y’indishyi;
24.Rutegetse ko amafaranga ibihumbi mirongo itanu(50.000frw) y‘ ingwate y’igarama
UWAMBAZA Aline yatanze arega aherera mu isanduku ya Leta;
NUKO RUKIJIJWE
NONE KUWA 26/11/2014
UMUCAMANZA:
UMURERWA CHRISTINE
/SE/
UMWANDITSI:
UMULISA JEANNE D‘ARC
/SE/

Documentos relacionados

urukiko rwisumbuye rwa huye ruri ngoma

urukiko rwisumbuye rwa huye ruri ngoma baguze,Hategekimana yavuze ko atakwemera gusubizwa ayo yatanze kuko igiciro cyazamutse kimwe na Mugwaneza wemeza ko yahateye ishyamba,Nkikabahizi asaba ko Niyoyita yamusubiza agaciro,Maniraho avuga...

Leia mais

intego y`itorero ry`ukuri

intego y`itorero ry`ukuri bw’imbabazi twagiriwe, ntiducogora, ahubwo twanga ibiteye isoni, bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya, kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye, bigatuma umuntu wese adu...

Leia mais